Umugore wakomanze ku isanduku bagiye kumuhamba,bagasanga akiri muzima byarangiye apfuye

Umugore muri Ecuador/Equateur ubu yapfuye nyuma y’uko mu minsi ishize abari bagiye kumushyingura batunguwe no gusanga ari muzima bari hafi kumuhamba.

Bella Montoya w’imyaka 76, bwa mbere mu cyumweru gishize byemejwe n’umuganga wo ku bitaro byo mu mujyi wa Babahoyo ko ibye byarangiye.

Ariko abari baje kumushyingura batunguwe no kumva akomanze ku isanduku ndetse agakorora, bahise bamwihutana kuri bya bitaro byari byemeje ko yapfuye ngo avurwe.

Nyuma y’iminsi irindwi avurirwa mu barembye cyane, minisiteri y’ubuzima ya Equateur yatangaje ko Bella yapfuye kuwa gatanu azize gucika k’udutsi two mu mutwe (stroke/AVC).

Itangazo ry’iyo minisiteri ryongeraho ko yari ariho “akurikiranwa bihoraho” ari mu bitaro.

Nyuma y’urupfu rwe tariki 16 z’uku kwezi, Bella Montoya yajyanywe muri nzu itegura imihango yo gushyingura mbere y’uko ahambwa mu irimbi rusange, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Minisiteri y’ubuzima y’iki gihugu yashyizeho itsinda ry’inzobere ngo zige neza uko byari byegenze mbere.

Tariki 09 z’uku kwezi nibwo byatangajwe ko Bella Montoya yapfuye, ashyirwa mu isanduku ngo ajye gushyingurwa muri uyu mujyi uri mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Quito.

Ariko amaze hafi amasaha atanu mu isanduku, yakoroye nk’uwari wabuze umwuka ubwo abe bari bafunguye isanduku ngo bamuhindurire imyenda.

Nyuma y’iminota micye, abatabazi nibo baje kumuvana mu isanduku babanje kumurambura neza, maze bamusubiza kuri bya bitaro.

Bella siwe muntu wa mbere “ugarutse mu buzima” nyuma y’uko byemejwe n’abaganga ko ibye hano ku isi byarangiye.

Muri Gashyantare(2), umucyecuru w’imyaka 82 basanze agihumeka ubwo bari bagiye kumushyingura muri leta ya New York. Hari hashize amasaha atatu batangaje ko yapfuye.

Src:BBC

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *