Umugore w’imyaka 42 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 14

Umugore w’imyaka 42 y’amavuko,akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko.Uyu mugore akaba akomoka  mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Bushoki, ushinjwa

Icyaha uyu mugore akurikiranyweho  yagikoze ubwo yajyaga kureba umukecuru w’inshuti ye ngo ajye amufasha imirimo yo mu rugo avuye mu Karere ka Nyabihu, ahageze ahasanga umwuzukuru we w’umuhungu w’imyaka 14 wabanaga na Nyirakuru, baramumuha ngo bajye bararana ku buriri bumwe kuko inzu yari ntoya, ari bwo uwo mugore yahise yigarurira uwo mwana akajya arara amusambanya.

Hashize  gihe gito umwana yaje kubwira Nyirakuru ko uwo mugore bigeza nijoro agacunga asinziriye akamukuramo imyenda akamusambanya ariko kuko yari amaze gusaza ntiyabasha kubyumva ni bwo umwana abyibwiriye Umukuru w’Umudugudu bahita biyambaza inzego z’umutekano atabwa muri yombi.

Mubyisobanuro uyu  mugore yatanze yahakanye icyaha aregwa, nyamara mu Bugenzacyaha yarabyemeraga nta gahato ndetse akanasobanura uko yabigenje.Ubu uregwa afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Byumba.

Tariki ya 16 Nzeri 2021, ubushinjacyaha bwamuregeye urukiko bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Urubanza ruzasomwa tariki 23 Nzeri 2021 saa mbili za mu gitondo.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *