Umuhanzi Gabiro The Guitar yahagaritse indi mirimo yiyegurira umuziki

Nyuma y’imyaka itandatu Gabiro the Guitar aseta biguruntege mu muziki we, arahamya ko ubu yawugarutsemo byeruye nyuma yo kubona ko nawo waba akazi katunga uwukoze neza.

Uyu muhanzi avuga ko mu myaka yatambutse ubwo yari mu muziki byari bigoye kubona ko waba akazi katunga umuntu, byatumye atekereza kwishakira undi ibindi yakora bikamutunga mu buzima bwa buri munsi.

Nyuma yo kwitegereza akabona ko umuziki nawo ari akazi katunga uwawukoze neza, Gabiro yavuze ko yawugarutsemo amaramaje.

Ati “Ubu nta n’akandi kazi mfite, uwakampa nagakora ariko nabanza kureba niba ntaho bibangamira umuziki wanjye! Ubu ikintu cya mbere nitayeho ni umuziki.”

Gabiro wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Kaka dance’,‘Karolina’ yakoranye na Dream Boys n’izindi, mu minsi ishize yasohoreye icyarimwe indirimbo eshatu zarimo ‘Igikwe’ yahise anakorera amashusho.

Avuga ko uburyo abakunzi b’umuziki bakiriye iyi ndirimbo ari ibintu byamutunguye, ati “Nta kubeshye natunguwe n’uburyo abantu bakiriye neza iriya ndirimbo, nibaza ko kugeza ubu icyo abahanzi dusabwa ari ugukora umuziki mwiza ibindi bikikora.”

Nyuma y’iminsi mike asohoye amashusho y’iyi ndirimbo iri mu zigezweho muri iyi minsi, Gabiro yahise asohora amashusho y’indi yitwa ‘Criminal Love’ mu gihe agitunganya aya ‘Jackie Chan’.

Yavuze ko ubu yaje aje.Ati “Ubu ngubu mfite imishinga myinshi mu muziki, mu minsi ishize numvaga mbigendamo gake, ariko ubu navuga ko namaramaje! Ubuzima bwanjye ni umuziki kandi ndabizi nimbasha kuwukora neza nzagera ku nzozi zanjye.”

Gabiro the Guitar yiteguye ko umwaka utaha azasohora album.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *