Umuhanzi Lionel Sentore yifurije isabukuru nziza umukunzi we Bijoux

 Umuhanzi w’umunyarwanda utuye ku mugabane w’u Burayi Lionel Sentore,  uri kwitegura gukora ubukwe n’umukinnyi wa Firime hano mu Rwanda ,Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya Bamenya yamwifurije isabukuru y’amavuko n’imitoma itangaje.


Mu butumwa yashyize kuri story ye ya Instagram, Lionel Sentore yifurije umukunzi we Aline amwibutsa ko yihariye cyane mubuzima bwe kandi amukunda cyane.

Yagize ati”Isabukuru nziza rukundo,rurema akomeze akureme mubwiza bwiwe kuko urihariye ,kukuvuga bwakwira bugacya gusa ndagukunda


Lionel usanzwe uba ku mugabane w’u Burayi aho akorera akazi n’ibikorwa bya muzika mu Bubiligi, ubwo aheruka mu Rwanda yahamirije inyaRwanda ko umukunzi we yihebeye ari Aline Munezero. Aba bombi bakomeje kwerekana ko urukundo rugeze aharyoshye.

Ubukwe bwaba bombi   buzaba Tariki 8 Mutarama 2022.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *