Umuhanzi Meddy yahishuye ibibazo 3 yabajijwe na Yezu

Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe gito yinjiye mu muziki wo Kuramya no Guhimbaza Imana, Ngabo Medard wamamaye nka Meddy, yavuze ko byatangiriye mu nzozi yagize aho Yezu yamubajije ibibazo 3, akabyuka yahindutse agahita amenya ko ari iyerekwa yagize.

Ni mu kiganiro cyanyuze kuri Boarding Pass Nation cyagarutse ku buryo uyu muhanzi yahindutse, akarokoka akaba asigaye akorera Imana.

Meddy yavuze ko nk’umuntu wese hari igihe ugeraho ugahinduka ukava mu byo wari urimo, na we rero igihe cyaje kugera arahinduka.

Uyu muhanzi ukunzwe na benshi, yavuze ko byose byatangiriye ku nzozi yagize aganira n’Umwami Yezu.

Ati “Nagize inzozi, ntabwo ndibujye muri byinshi ariko nabyutse ndi undi muntu utanduikanye, nahise menya ko nsozanyije n’ibyo nakoraga byose, nahise menya ko ngiye kubaho ubuzima bwuzuye Yezu, nkasiga ibindi byose inyuma.”

Yakomeje avuga ko byamusabye imbaraga nyinshi kumva ko arangizanyije n’iby’Isi kuko ubuzima bwe bwari bwubakiye kuri byinshi

Meddy yavuze ko yibuka neza ko mu nzozi ze Yezu yamubajije ibibazo bitatu. Ati”Mu nzozi zanjye ndabyibuka Yezu yambajije ibibazo 3, yaravuze ugiye kuba umuntu utanzi? ugiye kuba nk’umuntu unzi? Cyangwa ugiye kuba inshuti? Ndavuga ngo ngiye kuba inshuti, narakangutse nsanga ndi umuntu mushya.”

Yavuze ko mu rugendo rwo guhinduka yibazaga ukuntu azajya aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa.

Ati “Nanjye icyo ni ikibazo nibazaga ubwo narimo mpinduka, nkibaza ese ngiye kuzajya ari zo ndirimba, gusa ariko nasanze na byo bidahagije kuko ushobora kuziririmba ntuhinduke kandi kuko uziririmba ntibikugira umukristo.”

“Nabwiye abantu, ntabwo ndimo mpindura umuziki, ibyo ni nko kuva muri zouk ujya muri reggae, ahubwo njyewe nk’umuntu nari umugabo utandukanye, ndababwira ibyo nkora none bishingira ku wo ndiwe none kandi sindi umunyamuziki ndi umugabo w’Imana.”

Kumvisha abantu ko yahindutse, bumve ko atari Meddy wa wundi bari bazi utwika, unywa inzoga ahubwo yiyemeje gukorera Imana, ni kimwe mu bintu byamugoye cyane ariko uko iminsi yashiraga bagendaga babyakira.

Guhera muri 2021 ni bwo byatangiye kuvugwa ko Meddy agiye kureka umuziki w’Isi yakoraga akajya aririmba Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yakomeje kwirinda kugira icyo abivugaho kugeza mu Kuboza 2022 ubwo yasohoraga indirimbo yo guhizambaza Imana yise ’Grateful’.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *