Umuhanzi Mico The Best n’umufasha we Clarisse bibarutse imfura yabo

Mico The Best,uri mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda  ukora injyana by’umwihariko ya Afrobeat n’umugore we Ngwinondebe Clarisse bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko bibarutse imfura yabo y’umuhungu.

Uyu muhanzi yavuze ko uyu mwana w’umuhungu yavukiye mu Bitaro byo kwa Nyirinkwaya ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022.

Uyu muhanzi avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we n’umuryango we. Kandi ko umwana ari icyungo akaba icyuzuzo mu muryango.

yagizati “Biranshimishije urabyumva! Ni umugisha, ni urwunguko kandi buriya umwana ni icyungo hagati y’umuryango. Ni ikintu cyiza, urumva mu ba mutakiri babiri haba hajemo undi muntu kandi umuryango uba wungutse. Ntekereza ko umwana ni umuntu umuntu wese yifuza.”


Ku wa 19 Kanama 2021 ni bwo Mico The Best yasezeranye imbere y’amategeko na Ngwinundebe Clarisse biyemeza kubana akaramata.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *