Umuhanzi Mico The Best yatawe muri yombi

Mico The best yatawe muri yombi akurikiranyweho gutwara ikinyabiziga yanyoye inzoga zirenze igipimo cyagenwe.

Amakuru dukesha  IGIHE nuko Mico The Best yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 4 Werurwe 2023, kuri ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo.

Ibi bisobanuye ko agomba kumara iminsi itanu acumbikiwe na Polisi y’Igihugu mbere y’uko arekurwa akanishyura amande y’ibihumbi 150Frw utabariyemo ko agomba no kwishyura amafaranga y’imashini yateruye imodoka ye.

Mico The Best ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki cyane ko ari muri bake bakigezweho mu bo batangiranye umuziki.

Uyu muhanzi yaherukaga gutaramira abakunzi b’umuziki we mu bitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’. Afite indirimbo nshya yise ‘Imashini’.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *