Umuhanzi NIYO Bosco yamaze gutandukana n’inzu ‘Sunday Entertainment ‘yagiranye nayo amasezerano yo kugumya kumufasha kumenyekanisha umuziki we nyuma y’iminsi 44 biyemeje gufatanya urugendo.
Niyo Bosco atandukanye na Sunday Entertainment nyuma y’igihe kitari kinini atandukanye na MI Empire ya Murindahabi Irene wamwinjije mu muziki imyaka 4 ishize, akaba atandukanye Sunday Entertainment nta ndirimbo n’imwe imukoreye.
Tariki ya 1 Mutarama 2023 ni bwo Niyo Bosco yasinyanye na Sunday Entertainment Group Management amazezerano yo kureberera inyungu ze nk’umuhanzi bamukorera buri kimwe kugira ngo umuziki we ugere ku rwego mpuzamahanga.
Mu itangazo ryashyizwe hanze rigira riti “Umuhanzi Niyokwizera Bosco uzwi nka Niyo Bosco, ntabwo akiri mu barebererwa inyungu na Sunday Entertainment Group Management.’’
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900