Umuhanzi Platini P yahuye n’abayobozi bategura AFRIMA(Amafoto)

Umuhanzi Platini P uri kubarizwa mu gihugu cya Nigeriya , aho yagiye mubikorwa bitandukanye birimo kumenyekanisha indirimbo ye Nshya “Shumuleta” yagiranye ibiganiro na AFRIMA

Umuhanzi Platin P Muri gahunda afite mu gihugu cya Nigeriya Platini, avuga ko hari ibitangazamakuru byinshi azagiriraho ibiganiro, mu rwego rwo kumenyekanisha umuziki we muri iki gihugu afitemo abo bakorana.

Platini umaze iminsi muri Nigeria mu imenyekanisha bikorwa bya muzika ye, yageze ku cyicaro cya AFRIMA itegura ibihembo ngarukamwaka. Nta kabuza yahamije ko azabiririmbamo akazaba ari intambwe ku rugendo rwa muzika ye


Platini P azatarama mu birori byo gutanga ibihembo bya AFRIMA Awards 2021

Platin  na we ni umwe mu bahatanira ibi bihembo aho ari mu cyiciro cya ‘Best Artist, Duo or Group in African Contemporary’, indirimbo ye ‘Atansiyo’ ikaba ihatanye n’izindi nka; Fada ya Sooking, Ngayi ya Borgia ft. Jack Inga na Running to You ya Chike ft. Simi.

Platini yakiriwe muri Stidio za AFRIMA

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *