Umuhanzi Platini yavuze kuhazaza he ni nzu ya musika ya kina music

 

Muminsi ishize nibwo byatangajwe ko umuhanzi NEMEYE PLATINI uzwi nka ‘P’ yasinye amasezerano n’ikigo kigiye kwita ku muziki we cya ‘One Percent Managers’.Mukiganiro uyu muhanzi yagiranye na Radio 10,yavuze ko nta kibazo na kimwe amasezerano yasinye azateza muri Kina Music kuko ari umuryango we kandi yizeye ko nibahuza imbaraga n’iyi sosiyete nshya yasinyiye, bizaba byiza kuruta mbere.

Ati “Kina Music ni umuryango wanjye sinavuga ngo nyivuyemo, ahubwo ntekereza ko niduhuza imbaraga twese ari bwo tuzabasha kwagura umuziki wanjye kandi na bo ni byo banyifuriza.”

Mu kiganiro kigufi yahaye IGIHE ubwo yari amaze gusinya amasezerano, Platini yavuze ko umuziki we ugiye kuzamuka ukagera kure. Yakomeje agira Ati “Nishimiye amasezerano nasinye, ikindi nkurikije ibiyakubiyemo nsanga bizafasha mu kwagura ibikorwa bya muzika yanjye ikaba yajya ku rundi rwego.”

Platini akaba ubu ari muri  muri Nigeria aho arimo gukorera amashusho y’indirimbo kuko yahagurukanye i Kigali n’itsinda ry’abasanzwe bamufasha muri aka kazi, iyi ndirimbo ishobora gusohoka akiri i Lagos bityo akaboneraho no kuyamamaza mu bitangazamakuru bikomeye byo muri Nigeria.

Iyi One Percent Managers igiye gukorana na Platini, yubatse izina muri Nigeria ndetse imaze kumenyerwa mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda kuko ari yo iherutse gusinyisha umukinnyi wa filime Isimbi Alliance, ikamuha miliyoni 24Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *