Umuhanzi Platini yerekeje muri Nigeria mubikorwa bya muzika

Umuhanzi wicyamamare mu Rwanda Nemeye Platini yafashe rutemikirere kuruyu wa 1 tariki 2 Kanama 2021 aho agaiye mubikorwa bya muzika nkuko abaitangaza.Uyu muhanzi atangaza ko agiye kumarayo ibyumweru 2 areba niba ntaburyo yakwaguramo muzika ye.

 

Ati “Ngiye mu rugendo rw’ibyumweru bibiri nzaba ndi muri Nigeria, ndi gushaka uko nakwagura umuziki wanjye, binsaba kubanza kujyayo nkareba uko ibyaho bikorwa kugira ngo ndebe niba nabona aho mpfumurira.”

Nemeye Platini kandi yabajijwe niba ntandirimbo agiye gukorereyo,avauga muri aya magambo ati“Njye ndi umuhanzi, nibyo ngiye kureba uko byifashe, ariko bibaye ngombwa nayikora rwose. Ndamutse ngize amahirwe yo guhura n’abo nteganya hari n’igihe nshobora gukorana n’umuhanzi wabo.”

Tububutse ko uyu muhanzi aheruka gusohora indirmbo zigezweho muri ikigihe harimo Ikofi yaririmbwemo n’abahanzi bo muri KINA Music, Aba Ex yakoranye na Ben Adolphe izi ndirimbo zikaba ziri muzikunzwe muri iyi minsi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *