Umuhanzi Ruger agiye gutaramira mu Rwanda

Umuhanzi Ruger wo muri Nigeria ugezweho mu ndirimbo ‘Dior’ ategerejwe mu Rwanda, aho azaba aje gutaramira Abanyarwanda aho azaba afatanyije na mugenzi we na we wo muri Nigeria witwa AV.

Ni igitaramo kirimo guterwa na Sosiyete yitwa Drip City Ent, uretse Ruger na AV iki gitaramo kizaririmbwamo n’abahanzi batandatu bo mu Rwanda.

Iki gitaramo giteganyijwe ku italiki ya 19 Gashyantare 2022 i Rebero muri Canal Olympia, aho imyanya isanzwe umuntu azishyura amafaranga y’u Rwanda 10.000, muri VIP bibe 25.000  mu gihe ameza y’abantu batandatu azaba ari 300.000 F.

Diane Abubakar umuyobozi wa Drip City Ent irimo gutegura iki gitaramo, mu kiganiro n’Imvaho Nshya yavuze ko ari kimwe muri byinshi bateganya uyu mwaka.

Yakomeje avuga ko uyu mwaka iyi sosiyete iteganya gukora ibitaramo byinshi kandi binini cyane ko muri Kamena na Nyakanga bitegura kuzakora ibitaramo bikomeye.

Yavuze ko impamvu bahisemo gutumira Ruger na AV ari abahanzi bakiri bato kandi bagezweho bifuza ko bagira n’imishinga bakorana n’abahanzi nyarwanda.

Ati “Ruger agezweho mu ndirimbo nka Dior Snapchat n’izindi ziri mu zigezweho ku Isi yose, ni kimwe n’iya AV yitwa Confession, ni bato kandi bakunzwe cyane n’urubyiruko ni yo mpamvu twahisemo n’abahanzi nyarwanda bari mu rugero rumwe.

Twizeye neza ko bazaduha ijoro tuzahora twibuka, Ubu ni bwo buryo bwiza bwo gutangira umwaka ku bahanzi nyarwanda n’abakunzi b’umuziki muri rusange.”

Umuziki uzacurangwa muri iki gitaramo uzavangwa na Dj Toxxyk na Marnaud bafashwe na DJ SL uri mu bavanga imiziki bakomeye muri Nigeria.

Abahanzi bo mu Rwanda bazaririmba muri iki gitaramo harimo Gabiro Guitar, Okkama, Kenny K-Shot, Ish Kevin, Ariel Wayz na Afrique.

ruger useless mp3 Download ( Song + Lyrics) - Blend Ng

Umuhanzi Ruger

 

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *