Umuhanzi Safi Madiba yatangaje ko ari gushaka gatanya n’uwari umugore we Niyonizera Judith

Mukiganira uyu muhanzi Safi Madiba yagiranye na  Inyarwandab yanyomoje  Judith yavuze ko hashize imyaka ibiri batandukanye ariko nk’uko ibya gatanya bigombera amategeko nabyo babirimo – abanyamategeko bari kubikoraho- bitandukanye n’ibyo Judithe we aherutse gutangaza.

Uyu muhanzi yagize ati: ’’Twaratandukanye, twaratandukanye ubu hagiye gushira imyaka ibiri ubu nanjye mbibona kuriya mu itangazamakuru abavuga ko tukiri kumwe sinzi nabo bafite gahunda ze sinzi ariko twaratandukanye’’.

Ku bijyanye no guhana gatanya, Safi Madiba nabyo yabikomojeho avuga ko biri gukorwaho agira ati: ’’Ntabwo Divorce ari ikintu kiba mu gitondo, ni ikintu gifata umwanya ariko biri muri process abanyamategeko barabanza bakareba ukuntu bimeze ariko biri gukorwaho.’’

Mu kiganiro kimaze hafi ukwezi Niyonizera Judithe aherutse kugirana na Isibo Tv muri Sunday Choice Live yahakanye ibyo gutandukana na Safi Madiba avuga ko ari umugabo we kuko basezeranye ariko batarababona baza gusinyura.

Yagize ati: “Ntabwo twatandukanye’’. Umunyamakuru Phil Peter yongeye kumubaza niba Safi Madiba akiri umugabo we, Judithe asubiza agira ati ’’Yego’’, yongeraho ati: ’’Nonese ntabwo twasezeraniye harya hariya, ni hehe twasezeraniye hari ubwo mwari mwatubona twaje gusinyura ?.’’

Muri iki kiganiro kandi Safi Madiba yagarutse ku kuba icyorezo cya Covid-19 cyarabagizeho ingaruka nk’abahanzi kuko usanga umuhanzi amara imyaka ibiri akora ndetse asohora indirimbo ariko adashobora kuririmbira abakunzi be.

Safi Madiba yemeje ko yatandukanye na Judithe

Yagize ati: ’’Ndindiriye ko nyine bafungura ibintu byose tugasubira ku rubyiniro tukaririmbira abantu, nkumbuye kuririmbira abafana banjye, burya iyo umaze imyaka ibiri usohora indirimbo ariko utaririmbira abantu ntabwo biba byoroshye ariko ndizera ko uno mwaka Imana izadufasha bino bintu bya Corona bikagabanuka byari byabaye uriya mwaka birongera birapfa numva ko ngomba kuririmbira abantu muri uyu mwaka Corona nidukundira maze kubona ko itazongera inahinduka’’.

Nyuma y'imyaka itatu bakoze ubukwe, Safi Madiba yatangaje ko yatandukanye na  Niyonizera Judith, wari umaze amezi agera kuri 6 amujyanye muri Canada |  IBYAMAMARE.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *