Umuhanzi the ben agiye gukorana indirimbo na diamond platnumz

Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin [The Ben] uri kubarizwa mu gihugu cya Tanzaniya agiye gukorana indirimbo na Diamond Platnumz nyuma y’igihe itegerejwe n’abatari bake.

The ben akaba arimo no gutunganya album ye izasohoka mu minsi iri imbere.

Diamond ubwe abinyujije kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe, yerekanye ibihe byiza yagiranye na The Ben maze abyerekanisha amashusho bari kumwe muri Studio aho we yita ko ari mu gikoni. Muri iyo studio ya Wasafi, The Ben yari ari kumwe n’abahanzi babarizwa muri iyo nzu barimo S2KIZZY, Mbosso, RomyJons umuDj we ndetse n’abandi batandukanye bakora muri Wasafi bigaragara ko baraye ijoro bari gukora indirimbo.

The Ben umaze igihe mu gihugu cya Tanzaniya ku mpamvu z’umuzingo we yitegura gusohora uzaba uriho abahanzi batandukanye. Birashoboka kandi ko The Ben yaba ari gukorana indirimbo na AY nyuma yo guhura nawe ndetse na Dj K3 uri mu ba Dj bakomeye muri Tanzania. Ibi yabigaragaje nyuma yo kwerekana ko bari kumwe bishimanye na cyane ko bose ari abahanzi kandi

Diamond Platnumz ubwo yari muri Studio yari anyuzwe no gukorana na The Ben

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *