Umuhanzi Vanessa Mdee na Rotimi bibarutse imfura yabo (AMAFOTO)

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime muri Amerika, Rotimi n’umukunzi we Vanessa Mdee umaze kubaka izina mu muziki wo muri Tanzania, bibarutse umwana wabo w’imfura.

Aba bombi bibarutse imfura yabo ni nyuma yaho  hashize ukwezi bari batangaje ko bitegura kwibaruka. Babyaranye nyuma y’imyaka ibiri bamaze bakundana.

Vanessa Mdee umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu karere k’ibiyaga bigari uzwi cyane mu ndirimbo ze zakunzwe nabatari bake  nka Never Ever, Cash Madame, Juu hamwe na Me and You yakoranye n’umuhanzi Ommy Dimpoz nizindi.

Rotimi na Vanessa batangiye kugaragaza ko bakundana mu 2020. Byari nyuma y’aho Vanessa atandukanye n’umuhanzi wo muri Tanzania Juma Jux bakanyujijeho mu rukundo.

Rotimi w’imyaka 32 yahuriye na Vanessa Mdee muri ‘after party’ y’iserukiramuco ya Essence muri New Orleans.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga Bombi bagaragaje ifoto y’icyiganza cy’uyu mwana afashe icyu mu ababyeyi we.

Rotimi na vanessa bibarutse ipfura.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *