Umuhanzi Wizkid yapfushije nyina umubyara

Umuhanzi rurangiranwa ukomoka mu gihugu cya Nigeria {Wizkid] yapfushije nyina umubyara, Jane Dolapo Balogun witabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 18 Kanama 2023.

Umujyanama wuyu muhazni Sunday Aare niwe wemeje urupfu rwuyu mubyeyi watangaje ko yitabye Imana aa Saba n’igice za mu gitondo.

Ntabwo Wizkid aragira icyo abavugaho ,gusa bamwe mu bahanzi batangiye kumwoherereza ubutumwa bumufata mu mugongo.

Umuhanzi Davido abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yihanganishije Wizkid amubwira ko ari kumusengera muri ibi bihe bikomeye arimo.

Uyu munyamuziki uherutse gupfusha umwana w’umuhungu w’imfura yanditse agira ati “Ndikugusengera muvandimwe wanjye Wizkid, agahinda kaguruka hejuru y’amababa y’igihe.”

Iyi nkuru ni iyakababaro kuri uyu muhanzi kuko atasibye kugenda agaragaza ko mama we arinawe witabye Imana yagiye umuba hafi mu rugendo rwe rw’ubuzima ,akamufasha mu bikorwa bitandukanye bya Muzika.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *