Umuhanzi w’umunyabugeni Kwizera Paisible bakunze kwita Gatuni arasaba leta ko yabashyiriraho kaminuza y’ubugeni.

Umuhanzi w’umunyabugeni Kwizera Paisible bakunze kwita Gatuni ubwo yaganiraga n’Umuringa .rw  , yadutangarije ko yatangiye uyu mwuga wo gushushanya mu mwaka wa 2017 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye ku kigo cy’ubugeni cya Nyundo mu bijyanye no gushushunya. Kuri ubu ni umunyamakuru w’IGIHE.RW aho akora inkuru zishushanyije (cartoonist) akaba abifatanya no gukora  inkuru z’amashusho n’amajwi .(animation)

Yagize ati: “Gushushanya ni akazi nk’akandi nk’uko umuntu yakwiga ubuganga, ubwubatsi n’ibindi.” Gushushanya byagutunga ukabaho neza igihe uzi icyo ushaka nk’uko no mu kandi kazi bigenda.

Kugeza ubu Kwizera Paisible ahamya ko amaze gushushunya ibitabo bisaga 126, bikaba bimaze kumugeza ku rwego rushimishije. Avuga ko kuva yatangira aka kazi yagiye amenyana n’abantu bakomeye mu ngeri zose barimo abaganga, abarimu ndetse akaba akomeje kugirirwa ikizere n’ibigo bikomeye. Ahamya ko ibi ari bimwe mu bintu bikomeye amaze kungukira muri aka kazi akora buri munsi.

Kuri ubu ngubu Kwizera Paisible afite umushinga afatanyije na bagenzi be aho bari gukora umushinga wo gukora no gutunganya inkuru zifite amajwi n’amashusho ( animation) nyuma yaho byagaragaye ko abana b’abanyarwanda batabona inkuru zihagije z’amajwi n’amashusho .(cartoon ) Ibi bikaba bizafasha guhanagana n’ikibazo cya COVID19 uRwanda ruhanganye nacyo n’isi muri rusange, aho biteguye gukora inkuru zitandukanye zigisha kwirinda Corona virus , n’izindi nyigisho zitandukanye binyuze mu mashusho zikazajya zinyuzwa ku ma televiziyo atandukanye.

Kwizera Paisible yadutangarije ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo harimo kuba leta nta buryo buriho buhamye bushyigikira uburenganzira bw’ubugeni n’ubuvanganzo ibi bikaba bituma abantu benshi babyuririraho bagakoresha ibihangano byabo nta burenganzira bahawe nta ba nyirabyo, ikindi nta buryo buhari bufasha abashushanya gutuma umunyabugeni amenyekana ngo ibihangano bye bibe byagera kure bibashe guhangana ku isoko n’ibyabandi.

Ni muri urwo rwego asaba leta ko yabafasha gushyiraho kaminuza bajya bakomerezamo ibijyanye n’ubugeni, kubera ko bibabera imbogamizi mugihe umuntu yifuje gukomeza mubyo yize, arasaba kandi ko leta yakomeza gushyigikira urwego rw’ubuhanzi kubera ko ariho urubyiruko ruhanze amso.

Akaba yarangije ashishikariza urubyiruko rutinya kwiga amasomo y’ubumenyingiro kumva ko  nayo ari amasomo nk’ayandi kandi sinatinya kuvuga ko agezweho.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *