Umuherwe Jack Ma yashinze ikigo gishya kiza kiyongera kuri Alibaba

Umuherwe wo mu Bushinwa wanashinze Sosiyete Alibaba Group, Jack Ma, kuri ubu yashinze ikigo gishya kizajya kigemura ibiribwa acyita Ma’s Kitchen.

Iki kigo yagishinze ku wa 22 Ugushyingo 2023, mu Mujyi wa Hangzhou mu Ntara ya Zhejiang ho mu majyepfo y’Iburasirazuba bw’u Bushinwa ari na ho haherereye Alibaba Group cyane ko anahavuka.

Ma’s Kitchen izajya yibanda ku gucuruza ibiribwa bitarapfunyikwa, ibitumize mu mahanga cyangwa ibyoherezeyo cyane ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi.

Ikigo gishinzwe kwandika ibigo by’ubucuruzi cyo mu Bushinwa cyatangaje ko Ma’s Kitchen yashowemo arenga miliyari 1,7 Frw. Kizajya kigenzurwa n’Ikigo cy’Ishoramari cya Dajingtou No. 22 Arts and Culture na cyo uyu muherwe yashinze mu 2019.

Kugeza uyu munsi ntabwo iki kigo kiratangaza ubwoko bw’ibiribwa kizajya gicuruza gusa hari amakuru avuga ko kizajya cyibanda ku mafunguro akorerwa mu Bushinwa, amwe usaba agahita akorwa ako kanya.

Bene ibi biryo biracuruzwa cyane mu Bushinwa kuko nko mu mwaka ushize byaguzwe arenga miliyari 9,9$ yanganaga n’inyongera ya 28% kuva mu 2018.

Umuyobozi w’Ikigo gitanga Ubujyanama ku Bucuruzi, China Market Research Group, Ben Cavender, yabwiye CNN ko nubwo iki kigo kitaragaragaza neza aho kizibanda, ubu bwoko bw’ibiryo bukeneye kuzamurwa cyane ko abantu bamaze kurambirwa ibiryo bipfunyitse.

Jack Ma ni umwe mu bafite agatubutse ku Isi kuko kugeza mu Ukwakira 2023 yabarirwaga miliyari 25$. Yashinze Alibaba mu 1999 ariko mu 2019 ava ku mwanya wo kuba umuyobozi mukuru, mbere y’uko yari atangiye kugirana ibibazo n’inzego z’ubuyobozi mu Bushinwa ku bwo kunenga abashinzwe kugenzura serivisi z’imari n’amabanki.

Mu minsi yashize yatangiye kugurisha imigabane ibarirwa agaciro ka za miliyoni muri Alibaba bijyanye n’uko iki kigo cyari gitangiye gusubira inyuma.

Nikkei Asia

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *