Umuhungu wa Museveni Gen Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda azanye ubutumwa bwa Perezida Museveni

Gen Muhoozi Kainerugaba yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu ruzinduko rw’umunsi umwe aho byitezwe ko aza kuganira na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Amakuru y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi yatangiye kuvugwa ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, aho byavugwaga ko se, Museveni, ateganya kumwohereza i Kigali mu biganiro na Perezida Kagame bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Mu minsi ishize, Lt Gen Muhoozi yari yanditse kuri Twitter ko afata Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nk’umwe mu bagize umuryango we, ko abamurwanya bakwiye kwitonda.

Yagize ati “Uyu ni marume/data wacu. Abamurwanya baba barwanya umuryango wanjye. Bakwiye kwitonda.”

Perezida Kagame yari aherutse kwakira Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Ayebare mu Biro bye Village kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Mutarama 2022 wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we.

Nta makuru arambuye yigeze atangazwa ku bikubiye muri ubwo butumwa Perezida Museveni yoherereje mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Abasesenguzi muri Politiki ndetse n’abakurikiranira hafi umubano w’u Rwanda na Uganda bafashe iyi ntambwe nk’ikimenyetso cyerekana ubushake bwo kuwunagura cyane ko umaze igihe urimo agatotsi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *