Umujyi wa Kigali: Kuri uyu wa Kabiri haratangira gukingirwa ingimbi n’abangavu

Minisiteri y’Ubuzima “MINISANTE”, yatangaje ko guhera kuri uyu wa Kabiri, u Rwanda ruzatangira gahunda yo gukingira Covid-19 ingimbi n’abangavu kuva ku myaka 12.

Gahunda yo kugeza inkingo za Covid-19 ku ngimbi n’abangavu bafite kuva ku myaka 12 izatangira ku wa Kabiri taliki 23 Ugushyingo 2021 mu Mujyu wa Kigali. Uko izagenda igezwa mu tundi Turere Minisiteri y’Ubuzinma izakomeza kubimenyekanisha.

Iryo tangazo rya MINISANTE rikomeza rivuga ko mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19, u Rwanda ruzakomeza gukingira ingimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka 12 na 18 y’amavuko mu gihugu hose.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye ababyeyi bafite abana bari muri icyo kigero, kuzabafasha kubona urukingo babasinyira urwandiko rubemerera kwikingiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *