Umukarani yahanutse kuri etaje ya 2 y’inyubako y’isoko rya Nyarugenge.

Umusore ukora akazi ko gutwaza abantu imizigo no kuyipakira mu modoka zirangurira mu Mujjyi wa Kigali ku nyubako y’isoko rya Nyarugenge , yahanutse mu igorofa rya Kabiri, arakomereka.

Uyu musore yahanutse ku igorofa rya Kabiri ry’inyubako y’Isoko rya Nyarugenge, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021,. Yahise ajyanwa ku bitaro kugira ngo akurikiranwe n’abaganga.

Umwe mubo byabaye areba, yavuze ati  “Nagiye kubona mbona ingofero iratakaye ngira ngo wenda iramucitse, na we yahise asa nkaho amanutse ashaka nko kurira ikintu, yahise agwa abanjije amaguru.”

Yavuze ko nubwo kwiyahura abifata nk’igikorwa kigayitse ariko bishoboka ko uwo musora yari afite ikibazo nubwo atabona ko igisubizo cyari icyo kwiyambura ubuzima.

Ntabwo biramenyekana icyatumye uwo mukarane ahanuka nubwo hari abakeka ko yaba yagerageje kwiyahura.

Ubuyobozi bw’Isoko rya Nyarugenge bwirinze kugira byinshi butangaza , ariko bwemeye ko amashusho amugaragaza ahanuka ari kwifashishwa mu iperereza kugira ngo hamenyekane icyabiteye.

src:igihe

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *