Umukerucu ufatwa nk’umu-Slayqueen ukuze ku Isi akomoje gutangaza benshi[AMAFOTO]

Helen Van Winkle w’imyaka 93 y’amavuko  yavutse mu 1928 akomoka muri Kentucky muri Amerika avugako yakunze ibijyanye n’imyambarire akiri muto ariko ngo mugihe cye kwigaragara ntibyari byoroshye.

Muri 2018 mu kwezi kwa Karindwi, ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 90
Uyu mukecuru ukunda ibijyanye n’imyambarire, amaze kuba icyamamare kubantu bakoresha imbuga nkoranyambaga afatwa nk’umukecuru w’umu slayqueen ukuze cyane kurusha abandi.

Uyu mukecuru avugako kugirango atangire kwiyerekana byatewe n’umwuzukuru we.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru The Sun, yagize ati “Nakuze nkunda kwambara imyambaro igezweho uretse ko mugihe cyacu kwigaragaza byabaga bigoranye, umunsi umwe umwuzukuru wanjye yansanze murugo abonye ukuntu nambaye, yansabye kumfotora, iyo foto ayishyira kuri internet ayishyizeho yarakunzwe cyane bituma ntangira kujya nshyiraho amafoto yanjye”

Helen Van  akomeje gutangaza abantu benshi kubera uburyo yigaragaza kumbuga nkoranyambaga.

 

 

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *