Umukinnyi Benjamin mendy ukinira ikipe ya manchester city akurikiranywejo ibyaha 6 byo gufata kungufu.

 Benjamin Mendy umukinnyi mpuzamahanga w’umufaransa n’ikipe ya Manchester city, akurikiranyweho ibindi byaha bibiri byo gufata ku ngufu, byatumye ibi byaha biba bitandatu.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27, ubu ufunzwe, kuri ubu akurikiranyweho ibyaha bitandatu byo gufata ku ngufu na kimwe cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibyaha akurikiranyweho bifitanye isano n’ibyakorewe ku bakobwa bane bari mu kigero cy’imyaka 16 hagati y’Ukwakira 2020 na Kanama 2021.

Uyu mukinnyi akaba Yahagaritswe n’ikipe ye nyuma yo gutangira gukurikiranwa na polisi iri gukora iperereza.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *