Umukinnyi Nishimwe Blaise yaba ashaka gusesa amasezerano na Royon Sports

Umukinnyi Nishimwe Blaise usanzwe ukinira ikipe ya Royon Sports yaba ashaka gusesa amasezerano yari afitanye niyo kipe bitewe nuko hari andi makipe amushaka nka APR ndetse na KIYOVU.

NISHIMWE BLAISE yageze mu ikipe ya Royon Sports avuye mu kipe ya Marines, nyuma yo kwemererwa miliyoni 4 Frw n’umushahara w’ibihumbi 300 Frw buri kwezi.ubwo yasinyaga, yahawe miliyoni 1,5 Frw n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, impande zombi zumvikana ko andi miliyoni 2,5 Frw azayishyurwa bitarenze amezi atatu kuva igihe yasinyiye nk’uko biri mu ngingo ya gatandatu y’amasezerano IGIHE yabonye.

Akaba yarigaragaje mu mwaka w’imikono ushize wa 2020-2021 bigatuma agirirwa icyizere agahita anahamagarwa mu kipe y’igihugu Amavubi,akaba yarakinnye imikino ibili ya gicuti yahuje Ikipe y’igihugu Amavubi na Centrafrique muri Kamena 2021,akaba ari umwe mu bakinnyi baza barimo kuvugwa ku isoko ryigura nigurishwa ry’abakinnyi mu Rwanda.

Bikaba birimo kuvugwako ikipe ya APR yaba yaratanze miliyoni mirongo 30 ngo imwegukane ariko Royon Sports ikabaka miliyoni 50,uyu Nishimwe Blaise akaba ari umuhungu w’umutoza MATESO Jean de Dieu akaba yarabwiye IGIHE ko umuhunguwe yamwiyambaje amabaza icyemezo yafata ari ukuguma muri Rayon cg kuyivamo.Nyuma yicyumweru kimwe Nishimwe yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports asaba ko impande zombi zavugurura amasezerano kuko ayari asanzwe nta gaciro agifite bitewe n’uko iyi kipe itubahirije ibikubiyemo byo kumwishyura miliyoni 2,5 Frw yasigaye mu gihe cyemejwe.Akaba yaragize ati Bwana Muyobozi kuberako mutubahije zimwe mu ngingo zikubiye mumasezerano twagiranye yo kuwa 08/09/2020 cyane cyane ingingo ya 6 yavugagako nagombaga kubona recruitement [amafaranga umukinnyi ahabwa ngo asinye] yose mu gihe kitarenze amezi atatu uvuye ku munsi nasinyiye amasezerano;”

“Bikaba bitarubahirijwe kugeza n’uyu munsi kandi jyewe nkaba narubahirije inshingano zanjye mu byo nasabwaga n’ikipe, nkaba narakomeje nkayikinira nirengagije ko ibyo nasezeranijwe bitubahirijwe. Nkaba naratanze imbaraga zanjye zose uko nshoboye kugira ngo akazi kagende neza. None rero muyobozi, nabasabaga ko twakwicara tugakorana amasezerano mashya kuko ayari asanzwe atubahijwe nk’uko nabisobanuye.”none mukaba mutaransubiza kugeza taliki ya 29/07/2021 ubwo mwambwiragako icyatumye mutubahiriza amasezerano twagiranye ari ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu byatewe na covid-19,aho mwagize muti

“Ku rundi ruhande ariko nubwo amafaranga ya ‘recruitment’ atarishyurwa yose, igice kinini ukaba waramaze kugihabwa uko ubushobozi bwagiye buboneka ndetse n’asigaye Rayon Sports ikaba izirikana ko ari uburenganzira bwawe izakomeza kubahiriza mu gihe inzitizi yavuzwe haruguru izagenda icisha make.”mukaba mwarambwiye kandi ko butumva impamvu nasabye ko havugururwa amasezerano kandi agisigaje imyaka ibiri.bityo rero ibyo akaba aribyo birimo gutuma numva twasesa amasezerano kuko atubahirijwe uko ari.Hashingiwe kuri izi ngingo, Nishimwe Blaise ni we ushobora guhitamo kuguma cyangwa kuva muri Rayon Sports bitewe n’uko ibikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye muri Nzeri 2020 bitubahirijwe.

Kuri ubu, bamwe mu bafana ba Rayon Sports batangiye gukusanya amafaranga kugira ngo bishyure Nishimwe Blaise ayo yasigawemo n’iyi kipe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *