Umukinnyi rurangiranwa Lionel Messi yasezeye FC Baricelone akaba agiye kwerezeza i Paris

Kuwa 05/08/2021 nibwo inkuru yamamaye ko umukinnyi Lionel Messi atacyongereye amasezerano muri FC Barcelone ,akaba yasezeye akunzi biyo kipe kuri ikicyumweru akaba yafashwe n’ikiniga, ararira, ubwo yasezeraga kuri FC Barcelone yakiniye imyaka 17 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri iki Cyumweru, aho yemeje ko ari mu biganiro na Paris Saint-Germain.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa FC Barcelone akaba yavuzeko gukomeza kugumana na Lionel Messi byari kuzabashyira mu gihombo gikomeye ngo kuburyo bari kuzakivamo mu myaka 50 iri mbere.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Kanama 2021, Lionel Messi wabanje gufatwa n’ikiniga akarira, yavuze ko yari yemeye kugabanya umushahara kugira ngo agume muri FC Barcelone.

Ati “Nakoze buri kimwe kugira ngo ngume muri Barça. Mu mwaka ushize sinashakaga kuhaguma, uyu mwaka ho nabishakaga, ariko ntabwo byashobotse. Nakwifuje kubasezera mu buryo butandukanye n’ubu, nkabikorera muri Stade. Ndizera ko nzagaruka hano.”

Yakomeje agira ati “Nari numvishijwe ko ngomba gukomeza hano muri Barça. Ni mu rugo, ni iwacu. Nta kibazo na kimwe cyari mu masezerano. Nari nemeye kugabanya umushahara kugeza kuri 50% kandi nta kindi bansabye. Ibyo nasomye ko nasabwe kugabanya umushara kugeza kuri 30% ni ibinyoma.”

Abanyamakuru bakaba bamubajije uko abona FC Barcelone itamufite, Messi yavuze ko ari ikipe ikomeye ku Isi, izakomeza kubaho uko byari bisanzwe kuko nta muntu uyiruta.

Lionel Messi yemeje kandi ko gutandukana na FC Barcelone ari icyemezo gikomeye kibaye mu buzima bwe.

Ati “Yego, ni ibihe bitoroshye mu rugendo rwo gukina. Ni andi mateka atangiye. Gutangira kuri zeru biragoye. Ku muryango wanjye na none biragoye kuko bakuriye muri uyu mujyi.”

Messi yanemejeko   hari ibiganiro yagiranye na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa,  yemeje ko byabayeho, ariko avuga ko batarumvikana.

Ati “PSG birashoboka, yego. Kugeza ubu ntacyo turumvikana. Nahamagawe n’abantu benshi nyuma y’itangazo ryashyizwe hanze na FC Barcelone. Turacyavugana.”

Messi yavuze ko nta kidasanzwe ku ifoto yifotozanyije n’abakinnyi ba Paris Saint-Germain barimo Neymar, Leandro Paredes, Angel Di Maria na Marco Verratti.

Ati “Nta cyihishe inyuma y’iyi foto. Ni ifoto y’inshuti ziri mu biruhuko hamwe. Nta kirenzeho.”

Ikinyamakuru L’equipe cyo mu Bufaransa cyatangaje ko Messi ategerejwe i Paris kuri iki Cyumweru ndetse akorerwa isuzuma ry’ubuzima ku mugoroba cyangwa ku wa Mbere mu gitondo.

Bivugwa ko azajya ahembwa miliyoni 25€ ku mwaka (hatarimo uduhimbazamusyi). Azishyurwa kandi miliyoni 25€ zo gusinya.

Lionel Messi ukomoka muri Argentine, yageze muri FC Barcelone mu 2001 ubwo yari afite imyaka 14 gusa mu gihe yatangiye gukina mu ikipe nkuru mu 2004.

Lionel Messi akaba amaze kugira imyaka mirongo itatu n’ine (34 ans)atandukanye na FC Barcelone afite agahigo ko kuyitsindira ibitego 672 ndetse yayifashije kwegukana ibikombe 10 bya La Liga, bine bya Champions League, birindwi bya Copa del Rey, anatwara Ballon d’Or esheshatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *