Umukinnyi ukomeye wa APR FC ashobora kudakina umukino wa Rayon Sports

Ni umukino uba kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00’.

Niyibizi Ramadhan ukina inyuma ya ba rutahizamu ntabwo yakoze imyitozo yo ku wa Kane ndetse n’ejo hashize ku wa Gatanu.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi atanari kumwe n’abandi mu mwiherero utegura uyu mukino watangiye ejo ku wa Gatanu aho urimo kubera i Shyorongi.

Ni nyuma y’uko agize ikibazo ku kuboko mu myitozo yo ku wa Gatatu, bivugwa ko yabanje kumva byoroshye akomeza kugenda akomerezwa kugeza ubwo ejo hashize yajyaga kwa muganga.

Ibi bivuze ko uyu mukinnyi wari umwe mu bakinnyi umutoza Thierry Froger amaze iminsi yifashisha ntawuhari ku mukino w’abakeba.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *