Umukinnyi wa filime Christopher Robert Evans ni we watoranyijwe nk’umugabo ukurura abagore kurusha abandi umwaka wa 2022.(Amafoto)

Ikinyamakuru  People Magazine cyashyize ku rutonde Chris Evans umukinnyi wa filime ko ariwe ufite uburanga bukurura igitsina gore cyane kurusha abandi.

Uru rutonde rukunda kujyaho abakinnyi ba filme kuko umukinnyi Paul Rudd w’imyaka 53 ariwe asimbuye kuri uyu mwanya.

Chris avuga kuri uru rutonde yagaragaje ko inshuti ze zitaza kwishimira iyi nkuru uretse umubyeye we nyina umubyara Lisa Capuano.

Yagize ati”Bamwe mu nshuti zanjye noneho ntabwo mbakira, bagiye kujya bansereza kuri ibi bintu.”

“Mama yishimira byinshi nkora, gusa ibi ni bimwe mu bintu ari butereho urwenya uko byagenda kose, gusa biraza kumushimisha.”

Evans arazwi cyane  mu gukina filime, akaba yaratangiye ku menyekana  2000 akina mu yitwa Opposite Sex. Ubu ategerejwe muri filime nka Ghosted na Red One izahoko mu mwaka wa 2023.

People magazine yatangiye gutangaza umugabo ukurura abagore kuva muri Gashyantare ya 1985, icyo gihe Mel Gibson wari ufite imyaka 29 ni we washyizwe kuri uyu mwanya bwa mbere.

Hot Photos of Chris Evans, PEOPLE's Sexiest Man Alive

Chris Evans (aktè) - Wikiwand

Ini Film Chris Evans yang Paling Diremehkan | Republika Online

4,602 fotos de stock e banco de imagens de Chris Evans Actor - Getty Images

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *