Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Yves Mutabazi wari waburiwe irengero yabonetse.

Hamaze iminsi havugwa inkuru y’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball na Al Jazeera SC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu wari waburiwe irengero.

Ubwo hari tariki 23 Mutarama 2022,nibwo inkuru yabaye kimomo ko uyu mukinnyi yaburiwe irengero aho byanavuzweko mu gace yari atuyemo hari habanje kuba imirwano mbere yuko abura.

Ubuyozi bw’Ambasade y’uRwanda  muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nabwo bwemeje aya makuru buvuga ko bwamenye ko uyu mukinnyi yaburiwe irengero muri izi leta zunze ubumwe z’abarabu,batangaza ko bashyize imbaraga mugushakisha uyu mukinnyi,banavuga kandi ko baza gutangaza amakuru arambuye kuri uyu musore.

Uyu munsi ku mugoraba tariki 24 Mutarama 2022,Ambasade y’u Rwanda muri UAE yasohoye itangazo rivuga ko Yves Mutabazi yabonetse kandi ameze neza,ibi byaje bishumangira icyo bari batangaje ko bari gushakisha uyu mukinnyi.

Bagize  bati “Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yashatse inabona muri Abu Dhabi, Yves Mutabazi, umukinnyi ukina Volleyball byari byatangajwe ko yabuze.”

Ubuyobozi w’Ambasde bwakomeje butangaza ko uyu mukinnyi namara kumera neza azatangaza amakuru arambuye kuri iri bura rye.

Baragira bati “yabuze mu ruhame kubera uburwayi ariko ubu ameze neza. Mu kubaha ubuzima bwe bwite, Yves Mutabazi azitangariza birambuye ibijyanye n’ibura rye mu gihe azaba yumva ameze neza kandi yiteguye kubikora.”

Ubwo hatangazwaga ibura ryuyu mukinnyi,ubwe yari amaze iminsi atakambiye umukuru w’igihugu Paul Kagame ko atamerewe neza muri iki gihugu ndetse anamusaba ko ymufasha gutahuka akava muri iki gihugu.

Uyu musore ufite ibigwi muri VollBall y’u Rwanda, yakiniye amakipe atandukanye arimo REG VC, APR VC na Gisagara VC ,aribwo nyuma yaje kwerekeza muri leta zunze ubumwe z’abarabu nubwo uru rugendo rutamuhiriye.

Yves Mutabazi wari waburiwe irengero yabonetse - Kigali Today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *