Umukinnyi w’umunyarwanda amaze iminsi 3 muri koma kubera gutsindwa

Umukinnyi wa Youvia WFC, Tuyishimire Angelique ari muri Koma kubera kunanirwa kwakira ko ikipe itabashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Youvia WFC, yasoje imikino yo mu itsinda A mu cyiciro cya kabiri cy’abagore iri ku mwanya wa mbere, byari bivuze ko igomba guhura n’iya kabiri mu itsinda B, isezerera indi ikazamuka mu cyiciro cya mbere.

Yahuye n’ikipe ya Kayonza WFC, umukino ubanza Kayonza WFC yayitsinze 4-0, bivuze ko umukino wo kwishyura yasabwaga gutsinda Kayonza WFC ku kinyuranyo cy’ibitego biri hejuru ya 4.

Siko byaje kugenda kuko umukino wabaye ku wa Gatandatu, wabereye mu karere ka Rulindo, warangiye Youvia WFC itsinze 4-2, ihita ibura amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Abakinnyi ba Youvia kubyakira byarabananiye bitewe n’uko bari bitwaye mu mwaka w’imikino, biviramo Angelique kujya muri koma aho arwariye CHUK.

Mu kiganiro umuyobozi w’iyi kipe, Ndarama Mark yahaye ISIMBI, yavuze ko uyu mukobwa w’imyaka 22 yakangutse ariko nta kintu na kimwe arabasha kuvuga.

Ati “ashobora kumera neza kuko ibintu byose ubu bimeze neza, yakangutse ariko ntarabasha kuvuga, arakoresha amarenga. Yabonye amafoto y’ikipe ubona ko yishimye mu maso. ”

Abandi bakinnyi bari bagize ikibazo barimo Dukuzumuremyi Marie Claire umaze gutsindira iyi kipe ibitego byinshi, Muhayimpundu Ratif ukina hagati ndetse na myugariro wabo w’ibumoso Umutoniwase Denise.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *