Umukobwa wa Gisa Rwigema ,Teta Gisa yakoze ubukwe bwagatangaza bwitabirwa na Perezida Paul Kagame.

Teta Gisa Rwigema umukobwa wa Maj. Gen Fred Gisa Rwigema wagize uruhare mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, yakoze ubukwe bw’agatangaza n’inshuti ye yo mu bwana Marvin Manzi nk’uko babitangarije abitabiriye ubukwe bwabo bwabereye mu mujyi wa Kigali mu Rwanda.

Teta Gisa ubwo yari yasoje amasomo muri Cardiff Univeristy iri muri Kaminuza zikomeye ku Isi

Gusaba no gukwa byabaye kuwa Gatanu tariki 05 Ugushyingo 2021, hanyuma kuwa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo 2021 bakora ibirori bikomeye bakiriyemo imiryango yombi ndetse n’inshuti zabo. Urebye amashusho ari guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga, ubona ko ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu benshi cyane kuko Salle bwabereyemo yari yuzuye. Mu babwitabiriye harimo n’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame wanavuze ko ashimishijwe cyane n’ubukwe bwa Teta Gisa.

Marvin Manzi umugabo wa Teta Gisa, ni umuhungu wa Louis B. Kamanzi washyize itafari rikomeye ku Itangazamakuru ryo mu Rwanda dore ko ari nyiri Radio Flash iri mu zikomeye mu gihugu. Teta Gisa ni umukobwa wa Maj. Gen Fred Gisa Rwigema umwe mu ntwari z’igihugu ufite ibigwi bikomeye mu mateka y’igihugu dore ko yagize uruhare mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda. Gen.

Ubukwe bwa Teta Gisa na Marvin Manzi bwasusurukijwe na Muyango.Abitabiriye ubu bukwe wabonaga bizihiwe cyane ndetse n’abageni byari uko kuko ubwo MC yabahaga umwanya ngo bagire icyo babwira ababatahiye ubukwe, buri umwe yavugaga afite akanyamuneza.

Mu ijambo rye, Marvin Manzi yakoresheje ururimi rw’Icyongereza ari na rwo avuga neza adategwa. Atangira ashimira abantu benshi cyane bitabiriye ubukwe bwabo.

Ati: “Ndashimira buri umwe witabiriye ubukwe bwacu”. Yavuze ko mu mwaka wa 2003 ari bwo yahuye na Teta Gisa, icyo gihe bose bakaba bari bakiri abana bato, umugabo wabo ukomeza gukura kugeza barushinze. Yashimiye umubyeyi wa Teta ku bwo kurera neza uyu mwali barushinze, anashimira Teta kuba yaramwemereye ko barushinga. Ubwo yashimiraga Teta inshuti ye yo mu bwana bambikanye impeta nyuma y’imyaka 18 bahuye, yamwegereye aramuhobera maze amusoma ku ijosi.

Yavuze ko Marvin atari umugabo we gusa ahubwo ko ari n’inshuti ye, yongeraho ati “Ndatekereza ko icyo ni cyo kintu cyiza kurusha ibindi”. Yavuze ko we Marvin bamenyanye ari abana, ubu bakaba bakoze ubukwe bafite imyaka iri muri 30. Yashimiye Marvin wamubaye hafi kuva bamenyana kugeza uyu munsi. Yashimiye by’umwihariko umubyeyi we (Mama Teta) avuga ko amukesha byose. Yavuze ko umubyeyi we yabitayeho kuva mu bwana we na musaza we (Eric Gisa) kugeza bakuze. Ubwo yavugaga ibi, amarira yahise azenga mu maso kubera kwibuka urukundo we na musaza we beretswe n’umubyeyi wabo batigeze baburana ikintu na kimwe.

Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame ari mu bitabiriye ubukwe bwa Teta Gisa afata nk’umwana we nk’uko yabigarutseho mu ijambo rye ati “Teta ni nk’umwana wacu nk’uko dufite abandi, akaba umwana wacu kubera ko ari umwana wa Gisa na Jeannette (Janet Rwigema) ndetse akaba ari umwuzukuru wa Kimonyo n’umubyeyi wundi uri hano. Dufitanye amateka maremare cyane n’iyo miryango mvuze.” Perezida Kagame yavuze ko yishimiye cyane ubukwe bwa Teta Gisa anamushimira ko yabukoreye mu Rwanda.

Perezida Kagame yatashye ubukwe bwa Teta Gisa na Marvin Manzi

src:inyarwnda

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *