Umukozi w’ibitaro bya CHUK akurikiranyweho kwiyitirira Polisi akambura abaturage

Umukozi witwa Augustin Rutaganda ukora mu Bitaro bya CHUK ,akaba ari umushoferi w’imbangukira gutabara akurikiranyweho kwiyitirira urwego rwa polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), akambura abashoferi

Kuri sitasiyo ya polisi ya Remera, Ubwo habaga umuhango wo ku mwereka  itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2020, Augustin Rutaganda yemeye ko yiyitiriye urwego rwa polisi akaba yari amaze amezi arenga atanu abitangiye.

Uyu mugabo ahantu haberaga impanuka akahagera yageragezaga uburyo bushoboka bwose bwo kubona nimero ya telefone y’umushoferi wakoze impanuka, yaba kuyimwiyakira cyangwa kuyishaka mu bundi buryo, hanyuma akazamuhamagara yiyise umupolisi uzi ibyiyo mpanuka kandi akeneye kumufasha, ubundi akabona kumusaba amafaranga bitewe n’ubufasha yabaga yamusezeranyije ko agiye kumuha.

Avuga ko kndi  iyo yageraga ahantu hakorewe impanuka agiye gutwara uwagonzwe, yasabaga nimero uwamugonze amubwira ko polisi iza kumufasha, bamara gutandukana akazamuhamagaza indi nimero amubwira ko ari umupolisi ushaka kumufasha.

Ati “Umwe namusanze aho yakoreye impanuka ntwaye ambulance, we yari ategereje ko polisi iza kumufasha mu gupima impanuka, noneho njyewe mubwira ko abapolisi bashobora kumufasha, nyuma nza kumuhamagara mubwira ko namufasha kugira ngo bamusubize ibyangombwa bye, yemera kumpa amafaranga. Yanyoherereje ibihumbi 100 bwa mbere nyuma arongera anyoherereza ibihumbi 31, mu by’ukuri ikintu kimbesheje hano ndi umunyacyaha ndemera n’icyaha, ngasaba imbabazi”.

Uyu mugabo avuga ko yafashwe amaze kwambura abantu amafaranga y’u Rwanda agera hafi kubihumbi 200,aho yaramaze gushuka abantu 3.

Umutangabuhamya Anicet Manirafasha wambuwe na Rutaganda amafaranga asaga ibihumbi 100, avuga ko yagongeye umwana ahitwa kwa Kiruhura, agahita ahamagara polisi n’imbangukiragutabara, bose bakaza nyuma birangiye azaguhamagarwa n’umuntu atazi.

Ati “Dushoje mbona nimero ya 0788375184 irampamagaye, imbwira ko ntamuzi ariko yari ari ahabereye impanuka, ko nakomeza ngakurikirana uwo murwayi nkita ku buzima bwe. Yakomeje kujya ampamagara ambwira ibigomba gukorwa, nyuma yaho ku munsi ukurikiyeho yarampamagaye, ambwira ngo ninohereze amafaranga ibihumbi 100 yo gufasha umurwayi nyohereza kuri iyo nimero.

 

Ati “Nyuma y’isaha imwe arambwira ngo ninohereze ayandi ngo ya yandi yabaye macyeya, nkimara kumuha amafaranga yarekeye aho, namuhamagara nkumva telefone ye ntayiriho, nahise njya kuri polisi kuyibwira ikibazo nahuye nacyo”.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko igihe cyose abanyabyaha bazakomeza kwiyitirira inzego nta mahirwe bazabigiriramo kuko bazafatwa kandi bagahanwa.

Ati “Uriya n’umushoferi w’imbangukiragutabara, ahantu habaga impanuka bahamagara imbangukiragutabara akajyayo agafata amakuru y’abakoze impanuka, yarangiza agahita abatelefona amaze kugeza umurwayi mu bitaro, akiyita umupolisi, agatangira agashaka uburyo abarya amafaranga ababeshya yuko azabafasha. Tumufashe amaze guhabwa ibihumbi bigera muri 200, uriya muntu rero wiyitaga opeje ko ashinzwe gupima impanuka, ntabwo ari byo kuko yiteye ibibazo, namushyira mu cyiciro cy’abantu biha inshingano zitari izabo bazazira, kubera ko biyitiriye icyo bataricyo”.

Abaturage barasabwa kujya bashishoza mbere yuko bakarona n’abantu biyitirira inzego runaka, kuko buri rwego rugira aho rukorera hamwe n’ibiruranga bakajya bahagera, bakareba niba ibyo babwiwe ari ukuri mbere yo kugira ikindi bakora.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *