Umukunzi wa Kimenyi Yves Miss Uwase Muyango Claudine yerekanye isura y’imfura yabo. [AMAFOTO]

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga  umukunzi wa kimenyi Yves Uwase Muyango Claudine yashyize hanze amafoto ye ateruye uyu mwana wabo.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye yagize ati “Sinshobora kuguhaga Kimenyi Miguel Yanis”

Uyu muhungu wahawe izina rya Kimenyi Miguel Yanis.

Bibarutse imfura yabo nyuma y’imyaka 2 bakundana. Muri Kanama 2019 nibwo aba bombi bashyize kumugaragaro ko bakundana, hari nyuma y’uko Kimenyi Yves atandukanye na Diddy d’Or.

Muyango wegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019 (Miss Photogenic 2019) yerekanye isura y’imfura ye na Kimenyi Yves aho yavuze ko adahaga kumureba.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *