Umukunzi wa Patient Bizimana yageze i Kigali aho bagiye gukorera ubukwe

Patient Bizimana uririmba umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yakiriye i Kigali umukunzi we Karamira Uwera Gentille usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitegura kurushinga.
Mu kiganiro yagiranye na Igihe  Patient Bizimana yavuze ko umukunzi we yageze i Kigali mu minsi mike ishize, mu bimuzanye hakaba harimo ubukwe bwabo buteganyijwe mu mpera z’Ukuboza 2021.
Uwera Gentille usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. yakorewe   ibirori byo gusezera ku bukumi ’Bridal Shower’. Mbere yo kuza mu Rwanda.
Patient Bizimana n’umukunzi we baherutse kubitangaza, byitezwe ko ubukwe bwabo buzabera mu Mujyi wa Kigali tariki 19 Ukuboza 2021.
Patient Bizimana yasezeranye  byemewe n’amategeko na Uwera muri Kamena 2019 mu Karere ka Rubavu.
    Uwera Umukunzi wa Patient Bizimana yageze i Kigali
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *