Umukunzi wa Shaddyboo yamwerekanye mu muryango

Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo ubusanzwe ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh banabanye nk’umugore n’umugabo mbere y’uko bahitamo gutandukana buri wese agaca ukwe mu 2016.

Kuva yatandukana na Meddy Saleh, ntabwo yongeye gushyira amakuru y’urukundo rwe hanze nubwo hatasibaga kuvugwa no gukekwa abasore batandukanye.

Shaddyboo yagize ati “Nishimiye kwinjira mu muryango mushya, banyakiriye neza kandi baranyishimiye kandi nanjye ni uko naranyuzwe!”

Ni amagamabo akurikira ayo yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasangizaga abamukurikira amafoto y’ibihe yagiranye n’umuryango w’umukunzi we.

Ati “Umuryango uturukamo ni ingenzi, ariko uwo wikoreye niwo wa mbere.”

Uyu mugore yavuze ko yishimiye igikorwa umukunzi we yakoze cyo kumwerekana mu muryango cyane ko nabo bamumwishyuzaga kenshi. Mama we yahoraga amunyishyuza, yahoraga amubwira ati ko utaduhuza n’uwo mukobwa mukundana. Bitewe n’uko asura umuryango we rimwe mu mwaka, yahisemo guhita abyitaho.”

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *