Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yishimiye itsinzi ya Arsenal

Perezida Paul Kagame yishimiye bikomeye itsinzi y’ikipe y’ihebeye y’Arsenal ubwo yabonaga itsinzi ku muno wanyuma itsinda Bournemouth.

Ikipe ya Arsenal yakinnye uyu  mukino itari ku gitutu kuko niyo iza kuwutsindwa yari kuguma ku mwanya wa mbere  gusa nanone yari ikeneye manota atatu kugirango igumye gushyira ikinyuranyo cy’amanota menshi hagati yayo na Manchester City.

Ni umukino benshi bumvaga ko ushobora kuza korohera Arsenal cyane nk’ikipe yari imbere y’abafana ba yo kuri Emirates Stadium.

Si ko byagenze ahubwo yaje kugorwa cyane kuko ku munota wa mbere, Philip Billing yahise atsindira Bournemouth igitego cya mbere.

Arsenal yakoze ibishoboka byose ngo yishyure iki gitego ariko biranga bajya kuruhuka ari 1-0.

Umutoza Arteta yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Tomiyasu aha umwanya Benjamin White.

Izi mpinduka ntacyo zamufashije kuko ku munota wa 57 Marcos Senesi yatsindiye Bournemouth igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Joe Rothwell.

Arsenal yongeye kubona ko byose bishoboka ku munota wa 62 ubwo Thomas Partey yayitsindiraga igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Emile Smith Rowe.

Ku munota wa 69, umutoza Mikel Arteta yazanyemo Reiss Nelson asimbura Emile Smith Rowe.

Ku munota wa 70 yahise aha umupira Benjamin White wahise atsindira Arsenal igitego cya 2.

Arsenal yakomeje gusatira ishaka igitego cy’intsinzi ariko bibanza kwanga.

Nelson winjiye mu kibuga nk’umucunguzi yaje guhesha amanota 3 Arsenal ubwo yatsindaga igitego ku munota wa nyuma w’umukino mu gihe benshi bari bizeye kunganya bamaze no kwiyakira.

Umusifuzi yongeyeho iminota 6, ku munota wa nyuma Arsenal yabonye koruneri yatewe maze abakinnyi ba Bournemouth bawukuraho usanga Nelson wahise atsindira Arsenal igitego cy’intsinzi.

Ni intsinzi yashimishije abakunzi benshi ba Arsenal barimo na Perezida Paul Kagame aho abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “mbega ibihe byiza kuri Arsenal, umutoza, Nelson natwe twese abafana… byiza!!!”

Nyuma yo gutsinda uyu mukino w’umunsi wa 26, Arsenal yakomeje kuyobora urutonde n’amanota 58, irarusha Manchester City ya kabiri amanota 6.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *