Umukuru w’igihugu Kagame Paul yitabiriye siporo rusange ya Car Free Day (Amafoto)

Perezida Paul Kagame ni umwe mu banya-Kigali bitabiriye siporo rusange izwi nka Car Free Day kuri iki Cyumweru tariki 21 Ugushyingo 2021.

Amafoto yashyizwe kuri Twitter n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, yagaragaje Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa na Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, bagenda n’amaguru mu mujyi rwagati ahazwi nka Car Free Zone.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yagaragaje ko yishimiye kugenda n’amaguru mu mihanda ya Kigali nyuma y’igihe kinini abantu batemererwa guterana ari benshi.

Car Free Day yabaye kuri iki Cyumweru, yitabiriwe n’abatuye mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, aho mu mihanda yagenwe ibinyabiziga birimo imodoka na moto byari byakumiriwe.

Abayitabiriye uyu munsi kuva saa Moya za mu gitondo kugera saa Yine, bubahirizaga amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 arimo kwambara neza agapfukamunwa mbere na nyuma ya siporo ndetse n’igihe cyose bibaye ngombwa.

Hari abagendaga n’amaguru gake ku giti cyabo, abagenderaga hamwe mu matsinda n’abakoraga siporo yo kunyonga igare.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

Ifasha kandi mu kugabanya ihumanywa ry’umwuka abantu bahumeka binyuze mu gukumira imodoka na moto mu mihanda abakora siporo bifashisha.

Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *