Umunsi mpuzamahanga wahariwe utumenyetso twa Emojis: Uko Umuyapani yatekereje kuzihanga

Buri wa 17 Nyakanga Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Emojis. Bivugwa ko watangiye mu 2014 bigizwemo uruhare n’Umunya-Australie wanatangije urubuga rushakirwaho ibisobanuro byazo rwa Emojipedia, Jeremy Burge.

Emojis zizwi cyane n’abakoresha internet by’umwihariko imbuga nkoranyambaga, aho zifashishwa hagaragarazwa amarangamutima umuntu afite iyo yandika ubutumwa, cyane ko uwo yandikira aba atabasha kuyamwereka.

Zishobora gukoreshwa zonyine cyangwa zikajyana n’inyandiko ziyuzuza.

Habarurwa ko emojis zirenga miliyoni 700 zikoreshwa mu butumwa bunyuzwa kuri Facebook buri munsi mu gihe kuri Twitter hakoreshwa izirenga miliyari ebyiri ziganjemo izigaragaza amarira y’ibyishimo.

Bisa n’aho abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze kuzimenyera, ku buryo hari n’abashobora guterura ikiganiro bakamara igihe kitari gito ari zo bakoresha gusa.

Ubwo uwo munsi wizihizwaga bwa mbere, Burge yabwiye The Independent ati “Nta gahunda yari ihari ihamye yo kuwushyiraho.”

Bivugwa ko kuri uyu munsi abakoresha internet bakagombye gukoresha emojis gusa mu biganiro byabo.

Uko emojis zabayeho: Mu 1990 ni bwo Umuyapani Shigetaka Kurita wari umukozi wa Sosiyete itanga serivisi z’itumanaho rya telefoni, NTT DocoMo, yatekereje igishobora gukurura abangavu n’ingimbi mu mikoreshereze ya internet.

Agendeye ku nyandiko yitwa Kanji u Buyapani bwakuye mu Bushinwa ndetse n’ibishushanyo bizwi nka Manga bikunzwe cyane, yahanze ibimenyetso 176 buri cyose gifite pixel 12 (mu bipimo by’amafoto). Ni byo byaje kuba emojis.

Mu myaka 15 zari zimaze gukwirakwira mu Buyapani bwose kandi zikunzwe kubera uko zitambutsa ubutumwa byoroshye. Nyuma Google nayo ibizamo ubwo yashakaga isoko rya serivisi ya Gmail muri icyo gihugu.

Emojis zitangiye gukwirakwira hirya no hino ku Isi hitabajwe Sosiyete y’ikoranabuhanga ya Unicode ngo ijye igenzura ko aho zikoreshwa hose ko bikorwa mu buryo bukwiye.

Kugeza ubu ni Unicode izishinzwe, niyo igena izikoreshwa buri mwaka. Mu 2010 izigera kuri 722 zashyizwe mu Kilatini, Icyarabu n’izindi nyandiko.

Emojis zabanje kugenda zinengwa kutagira izigaragaza ibijyanye n’ubumuga, izishobora kuranga umugabo cyangwa umugore no kuba buri gihe uruhu rwazo rwarabaga ari umuhondo. Uko imyaka yagiye ishira ayo mavugurura yarakozwe. Habarurwa ko ubu izakozwe zimaze kurenga 3.000, zirimo 117 zongewemo mu 2020.

Umunya-Ecosse uzobereye iby’indimi, Alexander Robertson, yabwiye The National News ko emojis bamwe bazibona nk’ururimi rwuzuye, abandi bakazibona nk’amafoto atagira icyo asobanuye.

Uretse kuba abakoresha internet ari bo bakunze kwifashisha emojis, ntiziratangira gukoreshwa mu nyandiko z’ubuzima busanzwe nk’iz’ubutegetsi, izo mu ishuri cyangwa izo mu bitabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *