Umuntu uturutse muri Tanzania yasanganywe virus ya Omicron

New Delhi mu Buhinde Ku Kibuga cy’Indege  hagaragaye umugenzi uturutse muri Tanzania ufite ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka ‘Omicron’.

Uyu mugenzi yageze mu Buhinde ku Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, nyuma yo gupimwa asanganwa Omicron, izwiho kuba yandura cyane kurenza ubundi bwoko bwose bwa Coronavirus.

Ni ubwa mbere muri New Delhi hari habonetse umuntu ufite Omicron, mu gihe mu Buhinde iyi ari inshuro ya gatanu.

Minisitiri w’Ubuzima mu Buhinde, Satyendar Jain, yavuze ko uyu mugenzi yahise ajyanwa mu bitaro.

Ati “Umuntu wa mbere ufite Omicron yagaragaye muri New Delhi. Uyu murwayi yahise ajyanwa mu bitaro, yari atashye avuye muri Tanzania.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima muri Tanzania, Prof Abel Makubi, yavuze ko bari gukurikirana iby’uyu murwayi ariko yemeza ko kugeza ubu muri iki gihugu batarabona ubwandu bwa Omicron.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *