Umunya Nigeria Omah Lay ukunzwe cyane mu gihugu cya Nigeria yageze i Kigali aje gutaramira abanyarwanda muri iyi weekend,yanga kuvugana nitangazamakuru

Umuhanzi w’umunya-Nigeria, Omah Lay umaze imyaka ibiri yigwijeho igikundiro mu muziki, yageze i Kigali aho azakorera igitaramo ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Godly’ yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021 ahagana saa tatu z’ijoro.’

Omah Lay yageze mu Rwanda nyuma y’amasaha macye yari ashize asohoye indirimbo ye nshya yise ‘Free my mind’ yitiriye Album ye nshya.

Omah Lay yavuze ko yahoze ari umuraperi kandi yamaze igihe kinini ari Producer w’indirimbo z’abandi bahanzi. Ni akazi avuga ko yakoze mu gihe cy’imyaka itatu, mu 2020 afata icyemezo gikomeye cyo gutangira kwikorera indirimbo.

Uyu muhanzi yavuze ko ashyize imbere gukora indirimbo zishimisha benshi. Kandi ko muri uyu mwaka wa 2021 azashyira ku isoko Album ye nshya. Yatangiye gusohora indirimbo ziyigize!

Uyu muhanzi ni umwe mu bakunzwe muri Nigeria no muri Afurika muri rusange

Omah Lay ntabwo yifuje kuvugana n’intangazamakuru akigera i Kigali

Omah Lay azahurira mu gitaramo n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda

Abakobwa bo muri Kigali Protocal nibo bakiriye uyu muhanzi

Imodoka yatwaye Omah Lay

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *