DORE UMUNYAMAHANGA WA MBERE WAGEZE MU IKIPE Y’APR FC

Amakuru dukesha Isimbi.com nuko APR FC yamaze kwerekana umurundi ukina mu kibuga hagati, Nshimirimana Ismaïl Pitchou nk’umukinnyi wayo mushya mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Abaye umukinnyi w’umunyamahanga wa mbere iyi kipe itangaje yaguze muri benshi nyuma yo gusubira muri gahunda yo gukinisha abanyamahanga.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari imaze imyaka 10 idakinisha abakinnyi b’abanyamahanga aho yari yarahisemo gukoresha abenegihugu gusa.

Nyuma yo kubona ko umusaruro bifuzaga batawubonye cyane cyane mu mikino Nyafurika, bahisemo kugaruka kuri gahunda y’abanyamahanga.

Umukinnyi wabimburiye abandi nyuma y’imyaka 10 iyi kipe ifite ibikombe bya shampiyona byinshi mu Rwanda idakinisha abanyamahanga, ni Nshimirimana Ismaïl Pitchou umurundi ukina mu kibuga hagati.

Pitchou akaba yari amaze imyaka ibiri mu Rwanda aho yakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports. Ni umukinnyi wifuzwaga na Rayon Sports ariko barananiranwa kubera amafaranga yifuzaga Rayon ibona ko ari menshi.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru nibwo inkuru yamenyekanye ko Pitchou yamaze kumvikana na APR FC kuyikinira mu myaka ibiri iri imbere. Iyi kipe bivugwa ko muri rusange izasinyisha abakinnyi 7 b’abanyamahanga.

Picthou mu mwambaro wa APR FC

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *