Umunyamakuru akurikiranyweho gusambanya umwana

Uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko ngo yari yagiye gusura uwo munyamakuru, ahageze undi amunywesha inzoga arangije abona kumusambanya.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umusore w’imyaka 30 y’amavuko ukorera radiyo imwe mu zikorera i Kigali, akekwaho gusambanya umwana no kumuha inzoga.

 

Uyu munyamakuru Ukekwaho iki cyaha afungiye kuri Station ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye hanyuma ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yemereye ko ayo amakuru y’ifungwa ry’uwo munyamakuru ariyo

Iyo Icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ubukure  ugihamijwe n’urukiko, ufungwa imyaka itari munsi ya 20 ariko na none itarenze 25.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *