Umunyamakuru ukorera Kiss FM Cyuzuzo yambitswe impeta n’umusore bagiye kurushinga (AMAFOTO)

Umunyamakuru  Cyuzuzo Jeanne d’Arc ukora kuri Kiss FM n’ikiganiro ‘Ishya’ gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, Cyuzuzo abinyujije ku kumbuga nkoranyambaga  ku rukuta rwe rwa Instagram, yasangije abamukurikira amafoto y’umuhango yambikiwemo impeta.

Ni amafoto yakurikije amagambo ashimira Thierry Eric Niyigaba bamaze igihe bakundana ndetse banatangiye urugendo rwo kuzabana.

Yagizati “Dutangiye urugendo ruganisha ku kubana akaramata, ndagukunda Jaanu (akazina akunze kumuhimba), warakoze guha agaciro amarangamutima yanjye kuva ku munsi wa mbere.”

Cyuzuzo na Niyigaba bamaze igihe bakundana ariko urukundo rwabo barugize ibanga.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *