Umunyamakuru wa Televiziyo Isibo Bianca yasubije abamwibasira bavuga ko yambara ubusa

Bianca Umunyamakuru ukorera  ISIBO TV  yasubije abantu bavuga ko yambara ubusa atari byo ko ahubwo ari imideli bityo ko abantu batabizi na none atabarenganya.

Bianca usanzwe uzwiho kurimba, yateguye ibirori bizahemberwamo abarimbye kurusha abandi.

Ifoto yakoresheje kuri ‘post’ itegura iki kirori, aba yambaye agakoti imbere bigaragara ko nta kintu kirimo, niho bamwe buririye bamubwira ko yambaye ubusa.

Uyu munyamakuru Aganira na dukesha iyi nkuru  ISIMBI,  yavuze ko ari umuntu wambara ibintu byose, ariko ashimangira ko atari yambaye ubusa ahubwo ari imideli.

Yagizati “Ikintu wowe wifuza ko nambara ntabwo ari itegeko ko ncyambara , ntabwo tuzahora mu bintu bimwe, ikindi ndi umuntu wambara ibintu byose, uzambona nambaye nk’abahungu, hari umuntu unkunda nambaye imishanana… Abantu bambyumve neza iyi foto nta busa burimo, ni imdieli(fashion) ariko ababibonye bwa mbere bakavuga gutyo, ibyo ndabyakira ariko abazi imideli bazi ko bibaho.”

Ibi birori uyu munyamakuru  arimo ategura bizabera kuri Onomo Hotel mu Kiyovu, abazabyitabira bazasabwa kuba bipimishije Covid-19 ndetse barikingije urukingo rumwe

Umunyamakuru wa TV iri mu zikomeye mu Rwanda yerekanye imodoka ihenze cyane yihembye ku isabukuru ye (Amafoto) – YEGOB Bianca urimo gutegura ibirori  yise Bianca Fashion Hub

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *