Umunyamakuru w’imikino Kalisa Bruno Taifa yerekeje muri Amerika n’umuryango we

Hashize iminsi havugwa inkuru y’uko uyu munyamakuru agiye guhagarika aka kazi ubundi akimukira gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa ntabwo yakundaga kubivugaho.

Uyu munyamakuru akaba yahamije aya makuru ko yerekeje muri Amerika. Mu magambo make yagize ati “nibyo ndagiye, ubu tuvugana ndi mu ndege igiye guhaguruka.”

Amakuru avuga ko aba yaragiye kera ariko abanza kugorwa no kugira ibyangombwa bimwe na bimwe abona, muri uku kwezi kwa Mata 2022 nibwo yabibonye byose na we ahita ategura urugendo rwe.

Kalisa Bruno Taifa ajyanye n’umugore we Ingabire Yvette bakoze muri Nyakanga 2019, ni nyuma y’imyaka 6 bakundana.

Agiye nyuma y’uko ikiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ bakoraga kuri Radio Fine FM cyahagaze guhera tariki ya 22 Mata 2022, ahanini bitewe n’uko bamwe mu banyamakuru bagikoraga bagiye kwerekeza muri Amerika, uretse we na mugenzi we Horaho Axel azamusangayo mu minsi ya vuba, uzasigara ni Sam Karenzi ukirimo gushakisha abasimbura b’aba banyamakuru.

Uretse Taifa, mu minsi iri imbere Horaho Axel ari gutegura ubukwe n’umukobwa uba muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika , ndetse hari amakuru avuga  ko nawe azahita yimukirayo vuba.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *