Umunyarwanda Révocat Karemangingo yishwe arashwe muri Mozambique.

Umunyarwnda wabaga mu gihugu cya Mozambique witwa Révocat Karemangingo tariki 13 Nzeli 2021, yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana bamurasiye imbere y’urugo rwe mu Mujyi wa Maputo.

Karemangingo amakuru avuga ko yarashwe n’abantu bari mu modoka ya Toyota Fortuner.Ubwo yaraswaga , nawe yarari  mu modoka ya Toyota Vitz agana iwe ahitwa Liberdade, hanyuma aza kubona imodoka ebyiri zimwitambitse imwe ijya imbere indi inyuma ye ku buryo ntaho yari guhungira.

Uyu mugabo akaba yarashinzwe umutungo mu ishyirahamwe ry’impunzi z’abanyarwanda muri Mozambique.

Abo bantu bataramenyekana bamurashe amasasu atandatu ahita yitaba Imana. Uyu mugabo yahoze  mu Ngabo z’u Rwanda, FAR, yari umwe mu bacuruzi bakomeye muri Mozambique. Mu 2019 yashyizwe ku rutonde rw’abantu batandatu bakekwaho kwica Louis Baziga wari ukuriye Diaspora Nyarwanda.

Yari kandi na pasiteri, mbere y’uko Baziga yicwa, byavugwaga ko hari ibibazo byinshi bagiranye bishingiye ku rusengero.

Karemangingo ari mu baketsweho uruhare mu rupfu rwa Louis Baziga wahoze ahagarariye diaspora y’u Rwanda muri Mozambique warashwe agapfa i Maputo mu 2019.

Habiyaremye avuga ko polisi yageze ahabereye ubu bwicanyi igakora akazi kayo ariko kugeza ubu nta muntu urafatwa akekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *