Umunyarwanda yiciwe muri Uganda arashwe

Pacifique Nshizirungu yishwe arashwe n’abantu bamusanze kuri sitasiyo ya lisansi yakoragaho iherereye mu Karere ka Kiryandongo, mu Burengerazuba bwa Uganda.

Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu Tariki 8 Ukuboza 2021. Amakuru  avuga ko Nshizirungu yarashwe n’abasirikare bamusanze kuri iyi sitasiyo yakoragaho.

Uyu musore yari amaze igihe muri Uganda, aho yabanaga na nyina na mushiki we.

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu yatumye araswa, gusa birekekwa ko yaba yishwe kimwe n’abandi Banyarwanda bagiye bahohoterwa n’inzego z’umutekano za Uganda zibashinja kuba intasi z’u Rwanda.

Abari bazi Pacifique Nshizirungu bemeza ko yari umusore wubahiriza amategeko kandi utagiraga uwo abangamira.

Pacifique Nshizirungu wishwe

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *