Umunyarwenya ndetse akaba n’umunyamakuru kuri Kiss FM Arthur Nkusi uzwi ku izina rya Rutura Yarushinze.

Uyu mugabo arazwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda kubera ibikorwa bi muranga akora , haba mu itangaza makuru ndetse no murwenya, aho ibitaramo ategura byo gusetsa aba yasekeje abantu kakahava.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama 2021 nibwo umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Kiss FM, Nkusi Arthur yakoze ubukwe n’igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 akaba n’umunyamakuru wa CNBC TV, Naringwa Muthoni Fiona.

Nkusi Arthur yemeye ko akundana na Muthoni Fiona - Kigali Today

Arthur Nkusi na Miss Naringwa Muthoni Fiona bari bamaze  igihe mu rukundo bazeranye kubana akaramata.

Ubu bukwe bwabaye  ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel,ho mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba Ni ubukwe bwatashywe n’abantu bake b’inshuti z’aba bombi ndetse nta muntu n’umwe mu bari baburimo wemerewe gusakaza amafoto.

Bwabaye nyuma yaho ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, Arthur Nkusi na Miss Muthoni Fiona basezeranye imbere y’amategeko .

Uyu muhango wabaye mu bwiru bukomeye dore ko abitabiriye ,batari bemerewe gufata amashusho ndetse n’amafoto,mu rwego rwo kwirinda ko akwirakwizwa ku mbuga nkoranya mbaga.Urukundo rw’aba bombi rwari rumaze igihe ariko baragerageje kurugira ibanga rikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *