Umunyeshuri wigaga mu wa 5 yagagariye mu ishuri arapfa

Nduwayezu Eric wigaga mu wa 5 w’ayisumbuye, muri G.S Bugumira, Umurenge wa Nkombo, Akarere ka Rusizi, mu ma saa munani z’amanywa, ku wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama, ubwo yari mu ishuri yiga, avuye gukosora ku kibaho, yageze mu mwanya we yicaramo aragagara, bagenzi be n’ubuyobozi bw’ishuri bamujyana kwa muganga, bamugejejeyo basanga yapfuye.

Sibomana Darius wigisha kuri iri shuri, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu musore w’imyaka 19, wari umuyobozi w’abandi bana bigana (Chef de classe), ababyeyi be bavuga ko nta ndwara izwi yari asanganywe, nabo ku ishuri ntayo bari bazi, uretse ibicurane bidakanganye yari afite.

Yiriwe mu ishuri nta kibazo na kimwe afite cy’ubuzima kigaragara, saa munani z’igicamunsi ubwo yari avuye gukosora imyitozo ku kibaho na mwarimu ari mu ishuri, yageze mu mwanya we acyicara ahita agagara, arerembura amaso, urufuro rwinshi ruza mu kanwa, atangira gutera amaguru n’amaboko nk’ugiye gupfa.

Ati: “Bagenzi be baramufashe, natwe nk’abarezi mu mashuri twigishagamo, ubuyobozi bw’ishuri buraduhamagara, dushaka ingobyi hafi aho mu baturage, bamujyana ku kigo nderabuzima cya Nkombo, igihe bakimugezayo abaganga bagiye kumukorera ubuvuzi bw’ibanze, barebye basanga yapfuye, bikekwa ko yaba yaranapfuye akiri mu ishuri ntitubimenye,bakamujyana kwa muganga bagira ngo aracyarimo akuka naho byarangiye.”

Avuga ko uru rupfu rwabaye inshamugongo cyane muri bagenzi be, mu barimu n’ubuyobozi bw’ishuri, cyane cyane ko uretse kuba yari umuyobozi wa bagenzi be, ni na we wabaga uwa mbere mu ishuri, afite n’amasomo menshi yabarushaga cyane usanga bamusanga ngo abasobanurire, batekereza ibyo byose, imyitwarire yamurangaga n’uburyo babonaga ashishikajwe no gutegura ejo hazaza he heza, bikarushaho kubashengura.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi yemeje aya makuru, avuga ko hagitegerejwe ibyavuye mu isuzuma rya muganga  w’ibitaro bya Gihundwe yahise ajyanwamo ngo bamenye nyir’izina icyo yazize, kuko iyo ndwara yamufatiye mu ishuri igahita imwica uwo mwanya batarayimenya, n’umubyeyi we akavuga ko nta kindi bazi yari arwaye, nta kindi yabivugaho.

Ku baba batekereza ko hari indwara y’amayobera yaba yadutse aha ku Nkombo bakaba bagira ubwoba ko hari n’undi yahitana, uyu muyobozi yabihakanye.

Ati: “Si indwara idasanzwe yadutse ku Nkombo ihitana abanyeshuri, turi no gukurikirana ngo tumenye koko niba nta burwayi bundi yari asanganywe. Ni inkuru ibabaje,y’inshamugongo ku bura umwana mu muryango no ku ishuri,ni ibintu biremereye cyane. Turababwira ngo bihangane,ko ubuyobozi bw’akarere bukomeza kubafata mu mugongo.’’

Nyakwigendera yabanaga na nyina n’undi muvandimwe we kuko bari imfubyi kuri se, mu muryango utishoboye, byasabye ko ishuri  ryishingira ibigenda byose mu ishyingurwa rye, riteganyijwe  masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *