Umupadiri wajyaga gusoma Misa yagonze batatu, babiri bahasiga ubuzima

Mu muhanda w’igitaka uva mu isantere ya Batima werekeza ku kiyaga cya Rweru mu Karere ka Bugesera, habereye impanuka yahitanye abantu babiri, undi umwe arakomereka bikomeye. Ababibonye bavuga ko abo bantu batatu bagendaga n’amaguru bagonzwe n’imodoka ya padiri wabaturutse inyuma, akaba ngo yihutaga agiye gusoma misa.

Iyo modoka ya Jeep Toyota Hilux RAE001I, yari itwawe na Padiri wa Paruwasi ya Nkanga, Gakuba Célestin w’imyaka 41, yakoze impanuka igeze mu Mudugudu wa Nzagwa, Akagari ka Kintambwe, Umurenge wa Rweru.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije kuko yananiwe gukata ikorosi ikagonga abanyamaguru.

Ati “Hari saa moya z’igitondo, Padiri yihutaga ajya gusoma misa, akata ikorosi riramunanira agonga abagendaga n’amaguru, babiri bahita bapfa.”

SP Hamdun Twizeyimana avuga ko na Padiri yakomeretse intoki byoroheje ariko ngo akigezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata ngo byaje kugaragara ko abyimba umutwe, ajyanwa kwa muganga.

Impanuka ikimara kuba ngo yapimwe basanga nta bisindisha yanyoye.

Abitabye Imana imibiri yabo yajyanywe ku bitaro bya Nyamata kugira ngo ikorerwe isuzumwa ndetse n’uwakomeretse bikomeye akaba ari ho yagiye kuvurirwa.

Abitabye Imana ni Mukandekezi Grace w’imyaka 63 y’amavuko na Ndanyuzwe Umukundwa Happy w’imyaka ibiri (2), naho nyina witwa Uwimana Beatrice w’imyaka 33 akaba ari we wakomereka bikomeye.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *