Umuramyi Patient Bizimana mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka imfura

Patient Bizimana umuramyi wakunzwe mu ndirimbo zitanduka z’Imana n’umugore we bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko bibarutse imfura yabo y’umuhungu.

Ku mbunga nkoranyambaga zuyu muhanzi yavuze ko we n’umugore we Gentille baheruka gukora ubukwe bibarutse imfura yabo y’umuhungu muri iki gitondo cyo ku wa 23 Nzeri 2022.

Patient Bizimana yashimiye Imana kuba ibahaye uyu mwana w’umuhungu ndetse ikaba ibagiriye ubuntu bwo kuba ababyeyi.

Yagize ati “Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye, umuryango wanjye na Gentille turashimana Imana cyane ku bw’umwana w’umuhungu iduhaye kandi ikaba itugiriye ubuntu bwo kuba mu muryango mugari w’ababyeyi! Ihabwe icyubahiro.”

Bibarutse imfura yabo nyuma y’uko ku wa 20 Ukuboza 2021 ari bwo Patient Bizimana n’umugore we basezeranye imbere y’Imana, umuhango wabereye muri Evangelical Restoration Church i Masoro.

Ni ubukwe bwaririmbwemo n’abahanzi nka Gaby Kamanzi na Simon Kabera, ndetse Patient Bizimana aririmbira umugeni we.

Patient Bizimana n'umugore we bibarutse imfura | IGIHE

Patient Bizimana yakoreye indirimbo umugore we iri - Inyarwanda.comKu wa 20 Ukuboza 2021 nibwo Patient Bizimana n’umugore we basezeranye imbere y’Imana, umuhango wabereye muri Evangelical Restoration Church i Masoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *